Whatsapp yanaze serivise nshya mw’ikoranabuhanga ryayo rikwemerera gukoresha Whatsapp mubikoresha bigera bine(4) by’ikoranabuhanga, ikovamo aruko ubifunze(Logout). “Beta” Iyi serivise yoroheje cyane uburyo benshi binubiraga bwuko bakoresha Whatsapp yabo batabizi cg bakagenzura ibiganiro byabo batarabutswe. Gwizatech igiye kukwereka uburyo warinda Whatsapp yawe ntihagire ukwinjirira kandi yanabigerageza ukamuvumbura atarabigeraho.
Uburyo tugiye kurebera hamwe babwita “Two-step verification” aho bisaba kuba umuntu runaka azi umubare wibanga washyizeho nk’ubwirinzi kugirango agire icyo yakoresha Whatsapp yawe bigasaba uburenganzira buturutse kuri wowe.
- Fungura Whatsapp nk’ibisanzwe, ahagana hejuru munguni ibumoso ukandekutudomo 3 duhagaze.
- Kanda kuri settings.
- Hitamo Account.
- kanda kuri Two-step verification, wemeze Enable shyiramo password na email wifuza gukoresha .
Ibi bizagufasha kugenzura umutekanpo wa Whatsapp yawe ukoresha bityo namabanga yawe akomeze agire umutekano usesuye, binagufasha kumenya ushaka kukwinjirira muburyo bworoshye cyane.