Ibaze
Ububasha bwa admin gusiba ibitamushimishije ubyumva ute?
Whatsapp, icyumweru gishize yashyize ahagaragara ibintu byongereweye muri porogaramu yayo. Mu gihe uwashinze Facebook ( Meta), Mark Zuckerberg, yanditse ku rubuga rwe rwa Facebook ku ya 5 Gicurasi 2022, atangaza ko honjyewe uburyo bwo kwerekana amarangamutima (emojis) bushya kuri Whatsapp, haribindi bishya harimo no konjyera umubare cg ingano yabakoresha gurupe(groupe) za whatsapp.
Dore ibintu bishya Whatsapp yashyize ahagaragara, abakoresha bazahabwa mugihe bavugurura(update) porogaramu zabo:
Umubare w’abantu bagize grurupe
Abakoresha WhatsApp ubu ushobora kongera abantu bagera kuri 512 muri gurupe, Bavuye kuri 256.
Gusiba
Nubwo ibi bishobora kutavugwaho rumwe, iyi mikorere mishya ituma abayobozi(admins) ba gurupe basiba ubutumwa bwayobye cyangwa buteye ikibazo mubiganiro. Ibaze umwe mubagize gurupe yohereje ubutumwa bubabaza admin. Admin ubu afite imbaraga zo gusiba ubutumwa kubantu bose.
Kongera ingano y’ibyoherezwa
Abakoresha Whatsapp noneho bashobora kohereza dosiye zigera kuri 2GB icyarimwe, kuruta uko byari bisanzwe aho utarenzaga 100MB.
Amaranga mutima mu bisubizo bya WhatsApp
Ubu ushobora kugaragaza amarangamutima yawe kuri mesaje yoherejwe nundi muntu. Gukoresha ubu buryo bisaba gusa gukanda-cyane kubutumwa hanyuma uhitemo imwe muri emojis zerekanwe.
Guhamagara
Ubu wemerewe guhamagara abantu barega 32 mukavugana icyarimwe.